Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, Riderman, ni we uzasusurutsa abazitabira imikino ya 1/2 cy’irangiza cya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026. Ibi byatangajwe na RBA Sports mbere y’iyi mikino itegerejwe na benshi.
Ku munsi umwe hazakinwa imikino ibiri ya 1/2 cy’irangiza. Umukino wa mbere uzahuza Gor Mahia yo muri Kenya na Al Hilal SC yo muri Sudani guhera saa 15h00, mu gihe umukino wa kabiri uzahuza Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo na Rayon Sports guhera saa 19h00 kuri Kigali Pelé Stadium.
Abafana biteze ko Riderman azatanga ibyishimo mbere no hagati y’iyi mikino ikomeye, mu gihe amakipe ane asigaye mu irushanwa azaba ahatanira itike yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026.



















