Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben, yatangaje ko atazongera kwihanganira abakomeje gukwirakwiza ibihuha bimwerekeye ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kubisiba mu gihe kitarenze amasaha 24 bitaba ibyo akitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ibi yabivuze nyuma y’uko hakomeje gucicikana amakuru avuga ko we na The Ben baba batakibana neza cyangwa se baratandukanye. Pamela yavuze ko imyaka myinshi yihanganiye ibimuvugwaho, ariko ko ubu ageze aho yumva bikwiye guhagarika abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kumuharabika.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko hari itandukaniro rinini hagati yo gutanga ibitekerezo no gukwirakwiza ibihuha bigamije gutesha umuntu agaciro. Yasabye abantu bose bamwanditseho amakuru y’ibinyoma kuyasiba ku mbuga zabo zose mu masaha 24.
Yanaburiye ko nibatubahiriza ibyo yabasabye, azitabaza RIB ndetse agakurikirana ikibazo akoresheje inzira zose ziteganywa n’amategeko. Yashimangiye ko umwe mu bazaba banze kubahiriza iryo tangazo ashobora kuzagirwa urugero, anavuga ko ubu ari bwo bwa mbere kandi bwa nyuma ababuriye.
Nubwo Pamela atigeze agaragaza amazina y’abo yabwiraga, ubutumwa bwe bwumvikanisha ko bugenewe abantu bakomeje gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ku buzima bwe bwite n’urugo rwe na The Ben.













