Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba (MC), Nario, yavuze ko umunsi azabona umukunzi afata nk’uw’ukuri kandi biteguye kubakana, azahita ahindura imyitwarire bamwe bamunenga yo kugaragara ari kumwe n’abakobwa benshi.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Nario yavuze ko hari abantu bakunze kumwumva nabi bitewe n’ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga. Yasobanuye ko gukorera ‘Like’ ku ifoto y’umukobwa cyangwa kugaragara ari kumwe na we bidahita bisobanura ko bafitanye umubano w’urukundo.
Yagize ati: “Nubwo naba nakoze ‘Like’ ku ifoto y’umukobwa, ntabwo bivuze ko namukunze cyangwa ko nkunda abakobwa benshi.”
Nario yavuze ko kuba akiri ingaragu ari kimwe mu bituma adafite umuntu umwe wihariye, ariko yemeza ko ibyo bizahinduka igihe azabona umukobwa yifuza kubakana na we.
Yagize ati: “Ahanini biterwa n’uko umuntu aba akiri single. Umunsi nabonye umukunzi ufatika, nzahita mbireka.”
Yakomeje asaba abantu kutamucira urubanza bashingiye gusa ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga, kuko ngo akenshi ubuzima abantu berekana hanze butandukanye n’ubuzima babamo mu by’ukuri.
Aya magambo ya Nario aje mu gihe amaze igihe avugwaho gukunda kwiyegereza abakobwa benshi, ibintu we akomeza guhakana, ashimangira ko umunsi azabona umukunzi nyawe ari bwo azahindura byinshi mu mibereho ye.













