Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko umuntu wese uzafatwa yazanye inzoga ku ishuri atazihanganirwa, ahubwo azahita akurwa muri icyo kigo.
“Umwarimu, umuyobozi, umunyeshuri, umutetsi, umuntu uwari we wese unkorera ku ishuri uzazana inzoga azahita ku ishuri.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iri hame rireba buri wese ukorera cyangwa wiga mu ishuri, ashimangira ko amashuri agomba gukomeza kuba ahantu harangwa indero, umutekano n’uburere bwiza, bityo ko nta mwanya uzahabwa ibikorwa bishobora kubangamira ubuzima bw’abanyeshuri n’imigendekere y’amasomo.
Ibi yabitangaje mu gihe Minisiteri y’Uburezi ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukaza imyitwarire myiza mu bigo by’amashuri no guhangana n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Guverinoma ikomeje gushimangira ko amashuri agomba kuba ahantu hatekanye kandi harererwa abazavamo abayobozi b’ejo hazaza, ari na yo mpamvu yavuze ko uzarenga kuri iri tegeko azahita yirukanwa ku ishuri.













