Kigali FC na Gicumbi FC zaciwe amande

Rwanda Premier League yahannye Gicumbi FC na Kigali FC, izica amande kubera kutubahiriza amabwiriza agenga irushanwa rya BK Pro League.

Gicumbi FC yaciwe amande y’ibihumbi 300,000 Frw, mu gihe Kigali FC yo yaciwe ibihumbi 100,000 Frw.

Ibi bihano byafashwe nyuma y’umukino wahuje amakipe yombi ku wa 9 Ukwakira 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, aho Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu, mu gihe Kigali FC yahinduye nimero y’umukinnyi umwe.

Rwanda Premier League yategetse aya makipe yombi kwishyura aya mande mbere yo gukina imikino azakurikiraho muri BK Pro League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *