Isengesho rya Perezida Ndayishimiye yasabiye Papa Léon XIV ryateje ibyo Kwibazwaho: Dore ubutumwa yatanze!

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ababajwe n’amakuru y’uburwayi bwa Papa Léon XIV, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, amwifuriza gukira vuba no kongera kugira ubuzima bwiza.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026, Ndayishimiye yavuze ko yakiriye afite agahinda inkuru y’uko Papa Léon XIV yajyanywe mu bitaro i Roma mu Butaliyani, aho yabazwe.

“Nakiranye agahinda gakomeye amakuru y’uko Nyirubutungane Papa Léon XIV yajyanywe mu bitaro, aho yabagiwe i Roma, igikorwa kikagenda neza.”

Ndayishimiye yavuze ko yifatanyije na Papa muri ibi bihe by’uburwayi, abigaragaza mu izina ry’abaturage b’u Burundi no mu rye bwite. Yanavuze ko amusabira ku Mana kugira ngo imufashe gukira vuba kandi burundu.

“Mu izina ry’Abarundi no mu ryanjye bwite, ndamugaragariza ko twifatanyije na we muri ibi bihe. Turasaba Imana kumukiza vuba kandi agakira burundu. Imana imurinde kandi imuhe imbaraga.”

Uko ubuzima bwa Papa Léon XIV buhagaze

Nk’uko amakuru yatanzwe abivuga, Papa Léon XIV ufite imyaka 71, yasanganywe kanseri y’igihaha yo mu bwoko bwa adenocarcinoma, nyuma yo kubagwa ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.

Yabazwe mu Bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani, aho abaganga bamukuyeho igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo cyari cyaribasiwe n’iyo ndwara.

Vatican yatangaje ko igikorwa cyo kubaga cyagenze neza, nta ngorane zavutsemo. Nyuma yaho, Papa yasubijwe mu cyumba cye kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abaganga.

Kubaga ubwabyo byamaze iminota igera kuri 90, ariko Papa yamaze hafi amasaha atatu mu cyumba cyagenewe kubagirirwamo. Abaganga bari bagamije gukuraho igice cyose cy’igihaha cyari cyarafashwe n’indwara, kugira ngo bagabanye ibyago byo gusigarana uturemangingo twa kanseri.

Nubwo igikorwa cyo kubaga cyagenze neza, ntibihita byemeza ko kanseri yakize burundu. Amakuru yatangajwe avuga ko abaganga bari bategereje ibisubizo by’ibindi bizamini kugira ngo bamenye niba kanseri yarageze no mu bindi bice by’umubiri, ndetse bamenye n’ubuvuzi azakenera mu gihe cyo gukira.

Ubuvuzi buzakurikiraho buzagenwa hashingiwe ku isuzuma ry’abaganga n’ibisubizo by’ibizamini bizakorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *