Ethiopia: Dr. Justin Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda baba muri Ethiopia kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda baba muri Ethiopia gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bifashishije ubumenyi, ishoramari n’ubufatanye.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ubwo yahuraga n’abanyarwanda batuye muri Ethiopia mu murwa mukuru Addis Ababa, aho ari mu ruzinduko.

Muri icyo gikorwa, yashimiye abo banyarwanda uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda, abasaba gukomeza gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu guteza imbere igihugu bakomokamo.

Yakomeje abasaba kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari no gukomeza ubufatanye hagati yabo, agaragaza ko ibyo bishobora no gufasha mu gushimangira umubano w’u Rwanda na Ethiopia.

Uru ruzinduko rwe rujyanye no kwitabira Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026), iri kubera i Addis Ababa kuva ku wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Mbere y’ibi, ku wa 23 Ugushyingo, Minisitiri w’Intebe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, bigamije kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *