Diamond platnumz avuze ku mushinga we na The Ben

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yemeje ko ari mu mushinga wo gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi nyarwanda The Ben, ibintu bishobora kongera guhuza aba bahanzi bombi bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi Diamond yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo yari ageze muri Uganda, aho we na The Ben bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo cya Comedy Store giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

The Ben ni we wabanje kugera muri Uganda, Diamond Platnumz aza nyuma ye. Bombi bakiriwe n’itangazamakuru ryari ryitabiriye ari ryinshi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Diamond yabajijwe niba koko hari indirimbo nshya ari gutegura gukorana na The Ben. Mu gusubiza, yagize ati: “Vuba cyane”, aha ikizere abakunzi babo ko hari umushinga mushya uri gutegurwa.

Aba bahanzi si ubwa mbere bagiye gukorana, kuko mu 2022 basohoye indirimbo bise Why, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki ndetse kugeza ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 30 kuri YouTube.

Indirimbo nshya barimo gutegura izaba ari iya kabiri bahuriyeho, bikaba bitegerejwe kureba icyerekezo cyayo n’igihe izasohokera.

Abakunzi ba The Ben na Diamond Platnumz bakomeje kwibaza uko iyi ndirimbo nshya izaba imeze, cyane ko aba bombi bafite amazina akomeye mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *