Umunyamakuru Mutesi Scovia yagaragaje kutishimira ubutumwa Dr. Mbonimana Gamariel wahoze ari Umudepite yashyize ku rubuga rwa X, bumuhuza n’ibinyobwa bisindisha.
Dr. Mbonimana yari yavuze ko yabikiye Mutesi Scovia na Oswald Mutuyeyezu imivinyo yihariye yo muri Pologne, anavuga ko abo banyamakuru bakora neza akazi kabo mu Mujyi wa Kigali.
Mu gusubiza ubu butumwa, Mutesi Scovia yasabye Dr. Mbonimana kutazongera kumuvuga mu butumwa bumuhuza n’inzoga.
“Dr, ntabwo ndi umusinzi nkawe. Ndagusabye nkura mu nzoga zawe ubundi nakubwira iki. Uzi ko ntaziranye nawe, unyubahe rwose urakoze ko wumvise ubusabe bwanjye.”
Dr. Mbonimana Gamariel yahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yeguye kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2022.














