Minisitiri Mukazayire yakemuye ibibazo byari bibangamiye Amavubi

Captain w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Djihad Bizimana, na Joy-Lance Mickels, bavugiye bagenzi babo mu biganiro bagiranye na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bagaragaza ibibazo bitandukanye bimaze igihe bibangamiye ikipe.

Mu byagaragajwe harimo ikibazo cy’ingendo, aho abakinnyi bavuze ko uburyo bajyamo mu mikino bukwiye kunozwa, ikibazo cy’imyenda n’ibikoresho bya siporo, ndetse n’ubukererwe bw’agahimbazamusyi k’imikino, kazwi nka prime.

Abakinnyi bagaragaje ko amafaranga y’agahimbazamusyi bahabwa ku mikino akiri make, basaba ko iki kibazo na cyo cyakwigwaho.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yemeye ko ibyo bibazo bihari ndetse asobanura ko hari ingamba zatangiye gufatwa kugira ngo bikemuke.

Ku bijyanye n’ingendo, Minisitiri Mukazayire yavuze ko ku mukino Amavubi azakina na Mali, ikipe izakoresha indege yihariye (Private Jet), mu rwego rwo korohereza abakinnyi no kunoza imyiteguro y’umukino.

Ku bijyanye na prime, Minisitiri yavuze ko amafaranga y’imikino ibiri, angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 Frw), yamaze gushyirwa kuri konti z’abakinnyi.

Akomeza avuga ko ikibazo cy’imyenda n’ibindi bikoresho na cyo cyatangiye gukemuka, kuko imyenda yari itegerejwe yamaze kugera mu Rwanda.

Naho ku kibazo cy’uko prime y’Amavubi ikiri nke, Minisitiri Mukazayire yavuze ko kiri mu bibazo bigomba kwigwaho mu gihe cya vuba, hagamijwe kureba uko cyakemuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *