Rayon Sports yegereje 1/2 cya CECAFA Kagame Cup itsinze Tusker FC

Rayon Sports yakomeje kwitwara neza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 riri kubera mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Tusker FC yo muri Kenya igitego 1-0, intsinzi yayongereye amahirwe yo kugera muri 1/2 cy’irangiza.


Uyu wari umukino wa kabiri w’itsinda C, nyuma y’aho Rayon Sports yari yatangiye irushanwa itsinda KVZ FC ibitego 2-0.


Umutoza Haringingo Francis yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi babanje mu kibuga, aho Nshuti Didier yasimbuye Matumona Wakonda, mu gihe Elie Tatu yabanje mu mwanya wa Boris Gbenou.


Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane, by’umwihariko inyuze ku ruhande Elie Tatu yakinagaho, gusa ba myugariro ba Tusker FC babanza gukomeza kwihagararaho.


Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 45, gitsinzwe na Antonio Atisso Kodjo, wahaye Rayon Sports kujya kuruhuka iyoboye umukino n’igitego 1-0.


Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gushaka kongera ibitego, mu gihe Tusker FC yashakaga kwishyura, ariko umunyezamu Dande Junior akomeza kwitwara neza, bituma umukino urangira ari igitego 1-0.


Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Al Hilal SC yatsinze KVZ FC ibitego 4-0, bituma yo na Rayon Sports zinganya amanota atandatu.


Nyuma y’iyi nsinzi, Rayon Sports irasabwa nibura kunganya na Al Hilal SC mu mukino usoza amatsinda kugira ngo ihite ibona itike ya 1/2 cy’irangiza cya CECAFA Kagame Cup. Kuri ubu, Al Hilal SC ni yo iyoboye itsinda C irusha Rayon Sports umwanya ku kinyuranyo cy’ibitego, mu gihe Tusker FC na KVZ FC zitarabona inota na rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *