Senateri Donatille Mukabalisa, wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yitabye Imana nyuma y’igihe yitabwaho n’abaganga mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Bamwe mu Basenateri bakoranaga na we batangaje ko bari baherutse kumusura aho yari arwariye, bagaragaza ko yari amaze iminsi yitabwaho n’abaganga.
Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960. Mbere yo kwinjira mu bikorwa bya politiki, yakoze akazi k’ubwarimu, yigisha amasomo y’amategeko muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).
Yanagize uruhare mu mirimo mpuzamahanga, aho yamaze imyaka 16 akorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’Ishami ryawo rishinzwe Iterambere (UNDP).
Mu mwaka wa 2003, yatorewe kuba Umudepite, umwanya yamazeho kugeza mu 2008. Nyuma yaho yinjiye muri Sena mu 2011, ahamara imyaka ibiri mbere yo kongera gutorerwa kuba Umudepite mu 2013.
Muri uwo mwaka ni bwo yagizwe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, inshingano yakomeje kugeza mu 2024. Icyo gihe ntiyongeye kwiyamamaza kuko yari yararangije manda ebyiri ziteganywa n’amategeko.
Uretse inshingano ze mu nzego z’igihugu, Donatille Mukabalisa yari anayoboye Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), rimwe mu mashyaka ya politiki akorera mu Rwanda.
Urupfu rwe rusize amateka y’umuyobozi wagize uruhare mu nzego zitandukanye z’igihugu no mu bikorwa by’iterambere, haba imbere mu Rwanda no mu miryango mpuzamahanga yakoreyemo.















