Mukazayire yitabiriye Gen-Z Comedy Show, atanga inama ku rubyiruko

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yitabiriye igitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy Show, aho yaganirije urubyiruko ku buzima bwe n’iterambere rya siporo mu Rwanda.

Mu kiganiro yatanze muri iki gitaramo, Mukazayire yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ubuzima bwe, anasobanura bimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere siporo mu Rwanda.

Yakanguriye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, arimo kubona uburezi kuri bose n’andi mahirwe ashobora kubafasha kugera ku ntego zabo.

Minisitiri Mukazayire kandi yasabye urubyiruko kugira intego zihamye no gukora cyane, ashimangira ko ari ingenzi mu rugendo rwo kugera ku nzozi no kwiteza imbere.

Iki gitaramo cy’iseka rusange cya Genz_comedy kiri mu bitaramo bikomeje guhuza ibyamamare bitandukanye, tutibagiwe n’abayobozi batandukanye kugirango abacyitabira bahungukire byinshi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *