Nduhungirehe yasubije RDC yanenze ubufatanye bw’u Rwanda n’u Burayi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasubije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’uko iki gihugu gisohoye itangazo ryamagana ubufatanye bw’ibihugu bitanu by’u Burayi n’u Rwanda mu kwakira abimukira bazaba birukanywe muri ibyo bihugu.

Ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, RDC yasohoye itangazo ivuga ko ibihugu by’u Burayi bitagakwiye gukorana n’u Rwanda, irushinja kugira uruhare mu guhungabanya ubusugire bwayo. Ibi birego u Rwanda rwakunze guhakana, ahubwo rukavuga ko RDC ari yo ifasha umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo.

Nyuma y’uko umunyamakuru Stanis Bujakera asangije iryo tangazo ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yamusubije agaragaza ko atemeranya n’imvugo ya RDC, agira ati: “Nakababwiye nti ‘Nimurire amarira yuzure uruzi’, ariko uruzi rwa Congo rusanzwe rwuzuye…”

Iri tangazo rya RDC rije nyuma y’uko ku wa 16 Ugushyingo 2026, u Budage, Otirishiya, Danemark, u Bugereki n’u Buholandi bitangaje ko biteganya gufatanya n’u Rwanda mu gushyiraho ikigo kizajya cyakira abimukira bafatiwe ibyemezo bibasaba kuva muri ibyo bihugu.

Abimukira bazoherezwa mu Rwanda bazaba bafite amahitamo yo kuhatura no gutangira ubuzima bushya, cyangwa bagafashwa gusubira ku bushake mu bihugu bakomokamo cyangwa ahandi bemerewe gutura. Biteganyijwe ko abimukira ba mbere bashobora gutangira koherezwa mu Rwanda mu 2027.

RDC imaze igihe inenga ibikorwa by’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, ikunze kubihuza n’intambara imaze imyaka itanu mu Burasirazuba bwayo. U Rwanda rwo rwagiye rugaragaza ko ibirego birushinja guhungabanya RDC bidafite ishingiro, rukanasaba icyo gihugu guhagarika ubufasha buha umutwe wa FDLR.

Ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije guteza imbere amahoro n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. Muri ayo masezerano harimo inshingano ya RDC yo gusenya umutwe wa FDLR, ariko u Rwanda rukomeza kugaragaza ko icyo gihugu kitarashyira mu bikorwa iyo nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *