Bamporiki Edouard yashimiye president Paul Kagame ku nshingano nshya

Bamporiki Edouard yavuze ku cyizere yagiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, agaragaza ko azirikana ibyabaye mu gihe cyashize kugira ngo bimufashe kurinda icyizere yagiriwe ubu.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X ku wa 27 Ukwakira 2026, Bamporiki yashimiye icyizere yagiriwe, avuga ko azakora ibishoboka kugira ngo azagitere ishema.

Muri ubwo butumwa bwe, Bamporiki yagize ati: “Icyi cyizere cyeze, cyije nkizirikana kimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki cyivomwamo, @PaulKagame. Icyi nacyo ndacyacyiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda icyi cyubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema mwembi.”

Aya magambo agaragaza ko Bamporiki yagarutse ku cyizere yagiriwe, anavuga ko kuzirikana ibyabaye mu gihe cyashize bizamufasha kurinda icyizere yahawe muri izi nshingano nshya.

Bamporiki yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri na Perezida Paul Kagame ku wa 27 Ukwakira 2026, ubwo yashyiragaho abayobozi mu myanya itandukanye n’iyo bari bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *