Urukiko rwo muri Kenya rwahamije umuvugabutumwa Paul Mackenzie icyaha cy’ubwicanyi, nyuma y’uko ubushinjacyaha bumushinje gushishikariza abayoboke b’itorero rye kwiyicisha inzara, barimo n’abana, kugira ngo bazajye mu ijuru.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 19 Ukwakira 2026. Icyakora, igihano Mackenzie azahabwa ntikiratangazwa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mackenzie yashinze idini ryigishaga ko imperuka y’Isi yegereje, rigasaba abayoboke baryo kwiyicisha inzara ndetse bakima abana babo ibiryo, bagamije kujya mu ijuru no guhura na Yesu.
Mackenzie yahakanye ko yahatiye abantu kwiyicisha inzara, avuga ko babikoraga ku bushake bwabo. Gusa, urukiko rwatesheje agaciro ubwo bwiregure.
Uyu muvugabutumwa yafashwe mu 2023. Nyuma y’ibyumweru bike, inzego z’umutekano zatangiye kuvumbura imirambo y’abantu yashyinguwe mu byobo byo mu ishyamba rya Shakahola, muri Kenya.
Mu gihe cy’iperereza, havanywe muri iryo shyamba imibiri y’abantu barenga 400. Abakozi bashinzwe kuyitaba bavuze ko hari ibyobo basangagamo imibiri myinshi, irimo n’iy’abana bato cyane, bamwe bafite amaboko n’amaguru aboshye.
Mackenzie yari yarashinze itorero rya Good News International Ministries mu 2003. Mu nyigisho ze, yavugaga ko kujya mu mashuri ari bibi, ko ubuvuzi bugezweho bunyuranyije n’imyemerere ye, ndetse ko indangamuntu z’ikoranabuhanga ari ikimenyetso cya sekibi.
We n’abandi bareganwa kandi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, gukwirakwiza ingengabitekerezo ikabije no kubuza abana kwiga.
Guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi kwa Mackenzie ni intambwe ikomeye mu rubanza rukomeje gukurura impaka ku ngaruka z’inyigisho z’idini zikabije n’inshingano z’inzego za Leta mu kurinda abaturage.

















