Prime Insurance yijeje kwihutisha ubwishyu ku bakiliya bagizweho ingaruka n’inkongi ya GOICO

Ikigo cy’ubwishingizi cya Prime Insurance cyihanganishije abacuruzi, ibigo n’abandi bose bahuye n’igihombo cyatewe n’inkongi y’umuriro yibasiye GOICO Plaza mu mujyi wa Musanze, gitangaza ko cyiteguye kwihutisha isuzumwa ry’amadosiye y’abakiliya bacyo kugira ngo bahabwe ubwishyu.

Mu butumwa bwacyo, iki kigo cyagaragaje ko cyumva uburemere bw’igihombo abahuye n’iyi nkongi bagize, n’ingaruka cyagize ku bucuruzi bwabo ndetse n’imibereho y’imiryango yabo.

“Turazirikana igihombo gikomeye mwagize n’ingaruka zacyo ku bikorwa byanyu no ku mibereho yanyu n’iy’imiryango yanyu. Muri ibi bihe bitoroshye, tubifurije gukomera no kugira icyizere cyo kongera kwiyubaka.”

Iki kigo cyasabye abakiliya bacyo bafite ubwishingizi bagizweho ingaruka n’iyi nkongi kugana ishami rya Prime Insurance ribegereye, kugira ngo batange amakuru ku byangiritse bitangire gusuzumwa.

Cyavuze ko kizakurikirana amadosiye yabo kandi kikabafasha muri buri cyiciro cy’ikurikiranwa ry’ubwishyu, kugira ngo bishyurwe mu gihe gito gishoboka hakurikijwe ibikubiye mu masezerano y’ubwishingizi bafitanye na cyo.

“Twiyemeje gukurikirana dosiye zanyu byihutirwa no kubafasha muri buri ntambwe kugira ngo muhabwe ubwishyu vuba hakurikijwe amasezerano y’ubwishingizi bwanyu, mwongere kwiyubaka kandi musubukure ibikorwa byanyu.”

Inkongi y’umuriro yibasiye GOICO Plaza ku wa 10 Ukwakira 2026, itangirira ku igorofa rya gatanu, ikwira no mu bindi bice byinshi byo hasi, yangiza ibicuruzwa n’ibikoresho by’abacururizagamo. Ni isoko ryakoragamo abacuruzi barenga 2.000.

Ibarura rya mbere ryagaragaje ko ibicuruzwa n’ibikoresho byangiritse bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw, mu gihe inyubako ya GOICO ubwayo ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.

Nubwo inkongi yangije ibintu byinshi, nta muntu wayiguyemo. Abantu 17 bajyanywe kwa muganga, barimo babiri bakomeretse byoroheje, mu gihe abandi 15 bagize ihungabana.

Impamvu ivugwa yateye iyi nkongi ntiratangazwa. Gusa, amakuru y’ibanze yatanzwe n’abakoraga muri iyi nyubako avuga ko ibishashi byaturutse ku mirimo yo gusudira byaguye ku myenda, bigatuma umuriro ukwira mu nyubako.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *