Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko byaba bibabaje cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu biganiro by’amahoro, iramutse igize uruhare mu gusenyuka kwabyo kubera kubogama.
Ibi yabigarutseho nyuma y’ubutumwa bw’Abadepite babiri bo muri Amerika, Joe Wilson na Ryan Zinke, ndetse na Senateri Mike Rounds, basabye Minisitiri w’Imari w’iki gihugu, Scott Bessent, kongera gusuzuma ibihano biherutse gufatirwa Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Minisiteri y’Ingabo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 19 Ugushyingo 2026, Nduhungirehe yashimiye abo banyapolitiki ku bw’ubutumwa bwabo, avuga ko basabye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington rigomba gukorwa mu buryo butabogamye, impande zombi zikagenzurwa hashingiwe ku nshingano ziyemeje.
Abo banyapolitiki bagaragaje impungenge ko ibihano byafatiwe inzego z’u Rwanda bishobora gushyira igitutu kidahwanye ku ruhande rumwe mu masezerano, mu gihe ibyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje mu bijyanye n’umutekano na byo bikwiye kugenzurwa.
Basabye Scott Bessent kongera gusuzuma ibyo bihano, kugira ngo harebwe niba impande zombi zishyirwa ku rwego rumwe mu kubazwa inshingano zijyanye n’amasezerano ya Washington.
Nduhungirehe yavuze ko amasezerano ya Washington ari imwe mu nzira zikomeye zashyizweho mu gushaka umuti w’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda rugikomeje kwiyemeza kubahiriza ayo masezerano no gukomeza ubufatanye bwiza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Amasezerano ya Washington ni iki?
Amasezerano ya Washington ni iki?
Amasezerano ya Washington agamije guhosha amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC, gukemura ibibazo by’umutekano hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu bukungu.
Yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje guhura n’imbogamizi, cyane cyane ku bijyanye no gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR n’ingamba z’umutekano u Rwanda ruvuga ko rugomba gufata kugira ngo rurinde ubusugire bwarwo.















