Impanuka ya gari ya moshi ebyiri zagonganiye mu Misiri yahitanye abantu barindwi, abandi 125 barakomereka. Ni mpanuka yabereye mu gace ka Al-Ayyat, mu Ntara ya Giza, hafi y’umurwa mukuru Cairo.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ubwo gari ya moshi yavaga mu Mujyi wa Giza yerekeza i Fayoum yagonganaga n’indi yari ivuye i Cairo yerekeza i Aswan, mu majyepfo y’iki gihugu.
Ni mu gihe kandi byatumye inzego z’ubuyobozi zitangaza ko mu bantu bahasize ubuzima harimo n’umwe mu bakozi bari bashinzwe gutwara imwe muri izi gari ya moshi.
Abashinzwe ubutabazi bohereje imodoka 72 za ambulance mu gikorwa cyo kuvana abakomeretse aho impanuka yabereye no kubajyana mu bitaro. Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru, abantu 71 bari bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo korohererwa, mu gihe abandi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Urwego rushinzwe gukurikirana iby’imihanda ya gari ya moshi muri Misiri rwatangaje ko izo gari ya moshi zagonganiye hagati ya sitasiyo za Kafr Ammar na Al-Raqqa.
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, anavuga ko uzagaragaraho uburangare azabiryozwa. Ubushinjacyaha bwatangiye iperereza ku mpamvu zateye impanuka n’uko gari ya moshi zagonganiye.
Ni mu gihe kandi igihugu cya Misiri gikomeje guhura n’impanuka za gari ya moshi. Muri Nzeri 2026, muri aka gace ka Al-Ayyat ho mu Ntara ya Giza, gari ya moshi ebyiri zitwara imizigo na zo zagonganiye, bikomeretsa umushoferi wa gari ya moshi n’umwungirije. Ibyo byongeye guteza impungenge ku mutekano w’ingendo za gari ya moshi muri iki gihugu.











