Perezida Paul Kagame, yifatanyije n’Umwami Charles III w’u Bwongereza, Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, ndetse n’abandi Bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth, mu muhango wo gutangiza inama ihuza abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango.
Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa St. John’s, muri Antigua na Barbuda, ku wa 3 Ugushyingo 2026, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, izwi nka CHOGM, ni urubuga ruhurizwamo abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango, bakaganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’imiyoborere, ubufatanye, ubukungu n’iterambere.
Inama ya 2026 ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari hagamijwe iterambere rya Commonwealth”.
Iyi nsanganyamatsiko ishingiye ku gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango no gushaka uburyo bwo kongera amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi.
Mu gihe cy’iyi nama, abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma bagira umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, kurebera hamwe amahirwe y’ubufatanye no kuganira ku ngamba zafasha ibihugu byabo kugera ku iterambere rirambye.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, ukaba uhuza ibihugu bifite amateka atandukanye ariko byiyemeje gukorana mu nzego zitandukanye.
CHOGM 2026 iri kubera muri Antigua na Barbuda kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026.










