U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano yo kubaka uruganda rw’ingufu za nikeleyeri

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Atomike (RAEB) n’ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za nikeleyeri, Rosatom, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kubaka uruganda rutanga ingufu za nikeleyeri n’ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga bya Nikeleyeri mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, yabereye i Moscow ku wa 28 n’iya 29 Ukwakira 2026.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko guteza imbere ingufu za nikeleyeri zitangiza ibidukikije, gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga bya nikeleyeri, ndetse no guhugura abahanga n’abakozi b’inzobere muri uru rwego, biri mu nkingi z’ingenzi z’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Burusiya.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibi bikorwaremezo izatangira vuba mu Rwanda. Uretse guteza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga bya nikeleyeri, uyu mushinga uzanafasha mu guhanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *