Trump yatutse umunyamakuru wa ABC News wamubajije ku bihano by’u Burusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatutse umunyamakuru wa ABC News nyuma yo kumubaza impamvu yahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano bishya Amerika yari igiye gufatira u Burusiya.

Ibi byabaye ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo Trump yari ari imbere ya White House, aganira n’abanyamakuru ku birebana n’icyemezo yafashe cyo kudashyira mu bikorwa ibyo bihano.

Umunyamakuru wa ABC News yamubajije ku guhagarika ibyo bihano kugira ngo haboneke irekurwa ry’Umunyamerika Stephen James Hubbard bitaba ari uguha u Burusiya inyungu runaka.

Trump yasubije uwo munyamakuru amubaza niba ari umuntu utagira ubwenge, amubwira ko ABC News ari umuyoboro w’amakuru mubi kurusha iyindi.

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’uko Trump ahagaritse by’agateganyo ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano bishya byari bigamije kongera igitutu cy’ubukungu ku Burusiya.

Yasobanuye ko kubishyira mu bikorwa byashoboraga kubangamira ibiganiro byari bigamije kurekura Hubbard no gushaka umuti w’intambara yo muri Ukraine.

Ibyo Trump yavuze byakurikiye n’amagambo yabwiye umunyamakuru wa CNN, Kaitlan Collins, na we wari wamubajije kuri icyo cyemezo, amushinja kutamenya ibyo avuga.

Ibi bibaye mu gihe icyemezo cya Trump cyo guhagarika ibyo bihano gikomeje guteza impaka muri Amerika, aho bamwe mu banyapolitiki bagaragaje ko gishobora kugabanya igitutu cy’ubukungu cyagombaga gushyirwa ku Burusiya.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Photo: Internet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *