Element na Kevin Kade bagiye gukomereza Beyond Borders muri Montréal

Nyuma yo gutaramira mu Mujyi wa Ottawa muri Canada mu gitaramo cyasize amateka, abahanzi Nyarwanda Element Element na Kevin Kade bivugwako barimo bitegura gukomereza ibitaramo byabo mu Mujyi wa Montréal.

Aba bahanzi bazaba bazahura n’abakunzi babo cyane cyane Abanyarwanda, Abarundi ndetse n’abandi baturage bo mu Karere.

Ibi bitaramo biri mu rugendo rwiswe Beyond Borders Canada Tour, aho Element EleéeH na Kevin Kade basangiye urubyiniro n’abandi bahanzi, ndetse n’abavanga imiziki barimo DJ Brianne, DJ Lerichie ndetse n’umuraperi Thedicekid.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026, kikazabera kuri 3971 Boulevard Robert, Montréal.

Uru rugendo rw’ibitaramo rukomeje guhuza abahanzi Nyarwanda n’abakunzi b’umuziki wabo baba muri Canada, mu rwego rwo gukomeza gusangiza abatuye hanze umuziki w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *