Kelia yakuyeho amafoto ye na Byiringiro Lague ku mbuga nkoranyambaga

Umugore wa Byiringiro Lague, Kelia, yakuyeho amafoto yose yamugaragazaga ari kumwe n’umugabo we ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko atawe muri yombi akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umukobwa bari kumwe muri hoteli icumbikira abantu.

Ibi byamenyekanye ku wa 10 Ugushyingo 2026 ubwo amafoto yakurwaga ku mbugankoranyambaga. Imbuga yayakuyeho harimo instagram na facebook ndetse anahindure konti ye ya Instagram ayigira iy’abantu bake bemerewe kuyibona (Private).

Ibi byatumye ibikorwa bya Kelia ku mbuga nkoranyambaga byongera kuvugwa, mu gihe umugabo we akomeje gufungwa akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa yakorewe uwo mukobwa.

Byiringiro Lague akurikiranyweho iki?

Byiringiro Lague yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa bari kumwe muri ‘Guest House’, bivugwa ko bapfuye kutumvikana ku cyifuzo cye cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Icyakora, ibyo akurikiranyweho ni ibirego bigomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kandi ntibikwiye gufatwa nk’ibyemejwe n’urukiko.

Kugeza ubu umugore wa Byiringiro Lague ntacyo aratangaza cyatumye akuraho ayo mafoto arikumwe n’umugabo we, ndetse n’icyatumye konti ye ya instagram.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *