Mucyo Antha yamaze gushyikiriza Khalikeza10 amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Frw nk’igice cya Miliyoni 1 Frw yari yemeye kumuha.
Ibi bibaye nyuma y’uko Mucyo Antha yari yatangaje ko nta kipe yo mu Rwanda izarenga muri 1/2 cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, ndetse ko nihagira iyegukana igikombe azaha Khalikeza10 Miliyoni 1 Frw.
Kuri ubu, yamaze gutanga ibihumbi 500 Frw nk’amafaranga y’ibanze, mu gihe yavuze ko andi bihumbi 500 Frw azayatanga Rayon Sports niramuka yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup kuri uyu wa Gatanu.
Ibi byakuruye impaka n’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bategerezanyije amatsiko kureba niba Rayon Sports izasohoza inshingano yo kwegukana igikombe, bityo Mucyo Antha akuzuza isezerano rye ryose.













