Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutungura abantu nyuma yo gutabara umwana wari ugeze hafi y’inkengero za podium yavugiragaho, bigaragara ko yashoboraga kugwa.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Trump yahise yihutira gusubiza uwo mwana inyuma kugira ngo amurinde impanuka, nyuma aterera urwenya agira ati: “Sinshaka ko amera nka Biden akagwa kuri podium.”
Ibi byabaye ku wa 5 Kanama 2026 mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’Ishyaka ry’Aba-Republicains bitegura amatora y’Abadepite n’Abasenateri ateganyijwe kuba mu Ugushyingo 2026.
Abari bitabiriye icyo gikorwa bakiriye ayo magambo baseka ndetse banakoma amashyi, mu gihe amashusho y’ibyabaye yakomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga.













