Rwanda FDA yafunze izindi nganda 12

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 12 zikora ibinyobwa bisembuye, gitegeka ko ibinyobwa byose byazo bihita bivanwa ku isoko mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 6 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku bugenzuzi bwakozwe bugaragaza ko izi nganda zitujuje amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibinyobwa. Abakora ibyo binyobwa, ababikwirakwiza n’abacuruzi bategetswe guhita babikura ku isoko, mu gihe ba nyir’inganda basabwe gutanga raporo y’uko babikusanyije mu minsi itatu y’akazi.

Mu nganda zafunzwe harimo INNOPRO Ltd, Rwamagana Banana Wine CPC Company Ltd, Inganzo Flower Drinks Ltd, ALKO Vintage R Ltd, CFRDTA Ltd, J.H Production Ltd, GACELEMUTERI Ltd, Urakire Business Center Ltd, WIPROCO, Ibyiwacu Product Ltd, EMEFRA Company Ltd na USALAMA LTD. Ibinyobwa byazo birimo Umurava, SURWA, DOMPO Wine, SAINT MERY Wine, Wema Ginger, Akabego Ginger, Mapokeo n’ibindi, byose byategetswe gukurwa ku isoko.

Rwanda FDA yasabye abaturage kwirinda kunywa cyangwa kugura ibi binyobwa, inihanangiriza abazakomeza kubicuruza ko bazahanwa hakurikijwe amategeko. Iki ni icyiciro cya kane cy’ingamba iki kigo gikomeje gufata mu gukaza igenzura ry’inganda zenga inzoga mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *