Inama y’abaministiri yemeje raporo y’ibaruramari rya leta

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje Raporo y’ibaruramari rya Leta ihuje n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, inafata ibyemezo ku zindi ngingo zirimo ubuhinzi, imiyoborere, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amasezerano y’ubufatanye.

Ku bijyanye n’ubuhinzi, Inama y’Abaminisitiri yemeje uko igihingwa cy’ihinga cya 2027A gihagaze, isanga ibikorwa bigeze ku ntambwe ishimishije. Yasabye ko abahinzi bakangurirwa kurangiza gutegura ubutaka no gutera imbuto, ndetse no gukoresha neza kandi ku gihe imbuto z’indobanure n’ifumbire hagamijwe kongera umusaruro.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi iby’ingenzi bikubiye muri Raporo ku gipimo cy’imiyoborere na Raporo ku ishusho y’uburyo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze. Izo raporo zombi zagaragaje ko igipimo cy’imiyoborere gikomeje kuba cyiza. Inama yasabye inzego bireba gukomeza kubakira ku byagezweho, zishyira mu bikorwa ingamba zihuriweho kandi zifite ibipimo bifatika by’ikirikirana bikorwa, hagamijwe gukemura ibibazo byagaragajwe no kurushaho kunoza imitangire ya serivisi n’uburyo abaturage bishimira ibibakorerwa.

Mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Inama y’Abaminisitiri yemeje imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB). Iki kigo cyari gisanzwe mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ariko kikaba kigiye gukora nk’ikigo gifite ubwigenge n’ubwisanzure. Ibi bigamije kurushaho gukurikirana no kongera urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no gushyigikira uruhare rw’abikorera mu ruganda rugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.

Mu bijyanye n’amasezerano, Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Ishoramari y’Uburayi yerekeye inguzanyo igenewe umushinga wo kubungabunga ubuzima bw’abaturiye ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda. Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 5 Kanama 2026, no muri Luxembourg ku wa 6 Kanama 2026.

Yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma y’Ubwami bwa Oman yerekeye gukumira gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro no gukumira kunyereza umusoro no kutawishyura. Aya masezerano yashyiriweho umukono i Salalah, mu Bwami bwa Oman, ku wa 8 Nzeri 2026.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Raffles Family Office Limited (RFO), yerekeye gushaka inkunga y’imishinga y’iterambere no guteza imbere ishoramari mpuzamahanga. Yemeje n’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Luma & Lua, yerekeye ivugurura n’imicungire by’Ikigo Mpuzamahanga cya Musanze gitegura kikanakira abakinnnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare.

Ku bijyanye n’imikorere y’inzego za Leta, Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rihindura Iteka rya Minisitiri No 007/24/10/TC ryo ku wa 30 Nzeri 2024, rigena imirongo ngenderwaho ikurikizwa mu gushyira mu bikorwa ihame rusange ry’imitangire y’amakuru.

Mu bindi byemezo, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu Helliate Rushwaya, Ambasaderi wa Repubulika ya Zimbabwe mu Rwanda, agira icyicaro i Kigali, mu gihe Madamu Anna Merrifield, Ambasaderi wa Repubulika ya Finland mu Rwanda, agira icyicaro i Dar es Salaam.

Inama y’Abaminisitiri yashyize kandi mu myanya abayobozi bakurikira: mu Rwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, Madamu Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru, naho Bwana Kubwimana Gratien agirwa Umugenzuzi Mukuru Wungirije.

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Nyiragwaneza Athanasie, Bwana Bangayandusha Viateur na Madamu Umutoni Aissa bashyizwe mu mwanya w’Umukomiseri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *