WASAC ntibasha gutanga amazi ahagije u Rwanda rukeneye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Armand Zingiro, yatangaje ko u Rwanda rukeneye amazi angana na metero kibe ibihumbi 336, ariko WASAC ikaba ifite ubushobozi bwo kuyatunganya buri munsi buri hagati ya metero kibe ibihumbi 145 na 150.

Yabitangaje mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ubwo yasubizaga ibibazo byagaragajwe mu mikorere y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC).

Armand Zingiro yavuze ko umujyi wa Kigali wonyine ukenera metero kibe ibihumbi 210 z’amazi, mu gihe ubushobozi WASAC ifite bwo kuyatunganya butaragera ku rwego ruhaza amazi akenewe mu gihugu hose.

Mu bibazo byagarutsweho harimo imitangire y’amasoko itanoze, imicungire y’imishinga, serivisi zo kugeza amazi ku baturage zitagenda neza ndetse n’amazi menshi atunganywa ariko ntakoreshwe.

Ibi bibazo bigaragaza imbogamizi WASAC igihura na zo mu kugeza amazi ku baturage, mu gihe hakenewe ingamba zo kongera ubushobozi bwo kuyatunganya no kunoza imikorere y’iki kigo kugira ngo amazi aboneke ku buryo buhagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *