Minisitiri w’Intebe yitabiriye ibiganiro ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bufatanye mu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe hateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA).

Iyi nama yateguwe n’ikigo AI Safety Connect (AISC), ikaba yaribanze ku buryo ibihugu byarushaho gukorana mu guteza imbere no gukoresha ubwenge buhangano mu buryo bwizewe kandi bufitiye akamaro sosiyete.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’Intebe kandi yagiranye ibiganiro na Deemah Al Yahya, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubufatanye mu by’Ikoranabuhanga (DCO).

Ibiganiro byabo byibanze ku kongera ubufatanye mu ikoranabuhanga, guteza imbere udushya ndetse no gushyigikira ikoranabuhanga ridaheza, ku buryo abantu benshi bashobora kuribyaza umusaruro.

Banaganiriye ku kamaro ko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buryo buboneye, harimo ubwenge buhangano, mu rwego rwo guteza imbere iterambere rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *