Polisi yo mu Karere ka Lyantonde muri Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umwana w’imyaka 13 witwa Twikirize Clever, uzwi ku izina rya “Mad Hunter” ku mbuga nkoranyambaga, akurikiranyweho gukangurira abantu ibikorwa by’urugomo no gutuka Perezida Yoweri Museveni ndetse n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba abinyujije kuri konti ye ya TikTok.
Polisi yavuze ko ku bufatanye n’abaturage, yamukurikiranye ikamusanga aho yari yihishe mu Kagari ka Kooki C, mu Karere ka Lyantonde, ihita imuta muri yombi.
Kugeza ubu, Twikirize Clever afungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyaha akekwaho n’uruhare rwe muri ibi bikorwa.
Ubuyobozi bwa Polisi bwibukije abaturage gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubahiriza amategeko, bunihanangiriza abazitwaza mu gukwirakwiza ubutumwa bushobora guteza urugomo cyangwa guhungabanya umutekano.













