Umuhanzi Yvanny Mpano yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bihambaye byo mu bwoko bwa Heroine, mu rubanza rw’abantu 10 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Umwanzuro w’uru rubanza wasomwe ku wa 20 Ugushyingo 2026, aho Urukiko rwahamije Yvanny Mpano n’abandi bantu batandatu icyaha cyo gukoresha Heroine, rubahanisha buri wese igifungo cy’umwaka umwe.
Mu iburanisha, Yvanny Mpano yemeye ko yakoreshaga Heroine, avuga ko yari amaze kuyigura inshuro zisaga 20. Yasobanuye ko yayiguraga ku muntu witwa Amani, nyuma yo guhabwa nimero ye n’umushoferi wa Murenzi Armand witwa Ngenzi Irene.
Uyu muhanzi yavuze ko ku munsi yafatiweho yari yatumije udupfunyika tubiri twa Heroine, ariko agiye kudufata asanga uwari utuzanye ari kumwe n’abapolisi, ahita atabwa muri yombi.
Ibipimo byakorewe mu kigo cya RFI byagaragaje ko mu mubiri we harimo Heroine ku cyigero cya 793 ng/ml.
Yvanny Mpano yemeye icyaha imbere y’Urukiko, asaba imbabazi ndetse asaba kugabanyirizwa igihano cy’imyaka ibiri yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha. Yavuze ko yifuza gusubira mu muryango we kandi akirinda kongera kwishora mu biyobyabwenge.
Urukiko rwagabanyije igihano rwari rushingiye ku kuba yemeye icyaha ndetse akaba atari yarigeze akurikiranwaho icyaha nk’iki, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe.
Mu bandi baregwaga muri uru rubanza, Niyodusenga Regis, wari ushinzwe kugeza Heroine ku bayitumizaga, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Naho Iradukunda Robert na Baziga Jean Pierre bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri buri wese, bitewe n’uko bari barigeze guhamwa n’icyaha nk’iki.
Urukiko rwategetse kandi ko ibiyobyabwenge byafatiwe muri uru rubanza byangizwa n’inzego zibishinzwe.
















