U Rwanda rushimangira ikoreshwa ry’amakuru yizewe mu kunoza serivisi z’ubuzima

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yagaragaje ko gukoresha amakuru yizewe ari ingenzi mu gufata ibyemezo bigamije kunoza serivisi z’ubuzima, by’umwihariko izegerezwa abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026 mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026), iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, mu kiganiro cyibanze ku ruhare rw’amakuru mu gufata ibyemezo mu rwego rw’ubuzima.

Muri icyo kiganiro, Dr. Butera yasangije abitabiriye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwinjiza serivisi zo kwita ku ndwara zitandura n’izidakira muri gahunda y’ubuvuzi bw’ibanze itangirwa hafi y’abaturage.

Ni serivisi zigamije gufasha abaturage kubona ubuvuzi bukwiye, kuva ku kwisuzumisha no kumenya indwara hakiri kare kugeza ku gukurikirana uko ubuzima bw’abarwayi buhagaze.

Ikoreshwa ry’amakuru yizewe rifasha inzego z’ubuzima kumenya aho serivisi zikenewe kurushaho, kugena umutungo ukenewe no gufata ibyemezo bijyanye n’ibibazo byugarije abaturage.

CPHIA 2026 ni inama ihuza abayobozi, inzobere mu buzima n’abashakashatsi baganira ku bibazo by’ubuzima rusange n’ingamba zo kubikemura ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *