Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyahuye n’intumwa z’abashoramari bo muri Singapore mu rwego rwo kuganira ku mahirwe y’ishoramari n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi byabaye mu mugoroba wo ku wa 12 Ukwakira 2026, ubwo RDB yakiraga iryo tsinda mu birori byo guhuza abashoramari, byabaye mu ruzinduko rwiswe Rwanda_Singapore Trade and Investment Mission.
Ibyo birori byitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije wa RDB, Juliana Muganza, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi.
Ibiganiro byahuje abahagarariye inzego za Leta n’abikorera, baganira ku mahirwe y’ishoramari n’ubufatanye bushoboka mu ikoranabuhanga, ubuvuzi, ingufu zisubira, ibikorwa remezo n’izindi nzego z’ingenzi mu iterambere.
Aya makuru tuyakesha RDB mu gihe yabinyujije ku rukuta rwayo rwa instagram. Mu gihe Kandi Rwanda rukomeje gushaka abafatanyabikorwa bashobora kurufasha kwihutisha iterambere ry’ubukungu binyuze mu ishoramari n’ubufatanye n’ibindi bihugu.












