Hakizimana Innocent yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu

Hakizimana Innocent yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu

Hakizimana Innocent, wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2024 ubwo yashakaga kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Amakuru y’ifatwa rye yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko Hakizimana yafashwe ku wa 30 Nyakanga 2026.

Nk’uko RIB ibitangaza, Hakizimana akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gutangaza amakuru y’ibihuha, ndetse no gukangisha gusebanya.

Kugeza ubu, inzego zibishinzwe zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza imiterere y’ibi byaha akurikiranyweho, mu gihe biteganyijwe ko azashyikirizwa ubushinjacyaha hakurikijwe amategeko.

RIB iributsa abaturage kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, ishimangira ko ababikora bazabibazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *