Taleb yahishuye ko hari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi uzagera muri APR FC



Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko hari umutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi utegerejwe kugera muri iyi kipe mu cyumweru gitaha, anashimangira ko kongerera umukinnyi imbaraga ari ubumenyi bwihariye budakwiye kuvugwaho n’abatabufitiye ubumenyi

Ibi Taleb yabivuze ubwo yasubizaga abanyamakuru bamubazaga niba atabona ko APR FC ikeneye umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

Yabanje kuvuga ko hari abantu bavuga ibyo batabifitiye ubumenyi, bagamije guteza urunturuntu muri iyi kipe.

Yagize ati: “Ibyo ni abantu bamwe babishaka, bashaka guteza imidugararo mu ikipe. Muzi icyo kongerera imbaraga umukinnyi bivuze? Reka mbigishe. Njye ndi umwarimu wa FIFA na CAF mu bijyanye no kongerera imbaraga abakinnyi.”

Taleb yavuze ko afite uburambe bw’imyaka 24 mu mwuga w’ubutoza, bityo ko azi neza ibijyanye no gutegura abakinnyi.

Ati: “Maze imyaka 24 mu butoza, mwabonye uburyo twihariye umukino, twakinnye imikino itatu mu cyumweru. Ntabwo ikibazo ari imbaraga, ni uruhande rwo hanze rushaka kurwanya ikipe.”

Nubwo yahakanye ko ikibazo cya APR FC ari ukubura imbaraga z’abakinnyi, yemeje ko hari umutoza mushya uzaza gukorana n’itsinda ry’abatoza.

Yagize ati: “Ndabizi, maze umwaka hano mu Rwanda, nzi byose. Nzi abantu bashaka utuntu duto dupfuye. Nk’uko mubibajije, hari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ukiri muto uzaza vuba aha, mu cyumweru gitaha. Tuzafatanya kuko kongerera imbaraga umukinnyi ntabwo ari ukwiruka. Ababivuga bakabaye babifite ubumenyi, barabyize. Wavuga 4-3-3 cyangwa 4-2-4 ariko ibyo kongerera imbaraga abakinnyi oya. Ibyo bisaba ababizi.”

Aya magambo ya Taleb aje mu gihe APR FC ikomeje kwitegura indi mikino iri imbere, nyuma yo gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup 2026, aho biteganyijwe ko uwo mutoza mushya azafatanya n’itsinda ry’abatoza mu gutegura abakinnyi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *