Kirehe: Umubyeyi wibarutse abana bane azafashwa kurera abana umunani

Akarere ka Kirehe katangaje ko kazafasha mu buryo bwihariye umubyeyi utuye mu Nkambi ya Mahama uherutse kwibaruka abana bane icyarimwe, aho ateganyirijwe guhabwa inka n’ibindi bikenerwa by’ibanze.

Uyu mubyeyi w’impunzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yabyariye aba bana mu Bitaro by’Akarere ka Kirehe mu ijoro ryo ku wa 27 Nyakanga 2026. Mbere yari asanzwe afite abandi bana bane, bituma ubu afite abana umunani.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere, yavuze ko umubyeyi n’impinja bameze neza.

“Twasuye uyu mubyeyi mu bitaro tumushyikiriza ibikoresho by’ibanze birimo imyambaro n’amata. Turimo kandi gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo aba bana babone amata ahagije, ndetse turi kuganira na Minisiteri y’Ubutabazi kugira ngo uyu muryango uhabwe inka n’ibindi bikenerwa by’ibanze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko ubu bufasha bugamije gufasha uyu muryango kurera neza aba bana no kubafasha gukura bafite ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *