Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yahuye n’abakada bakuru b’uyu muryango mu nama yabereye muri Intare Arena ku wa 27 Nyakanga 2026.
Ibiganiro byibanze ku mateka ya FPR-Inkotanyi, uruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’inshingano z’abanyamuryango mu gukomeza kubaka igihugu.
Hanagarutswe ku kamaro ko kubumbatira indangagaciro z’Umuryango FPR-Inkotanyi, harimo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku baturage, kubazwa inshingano no kwihutisha gahunda zigamije gukomeza guteza imbere u Rwanda.










