Nyuma y’uko umukinnyi wa filime Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umukunzi we Uwiragiye Richard mu muhango wabereye mu ibanga rikomeye, inshuti ye ya hafi Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yavuze ko na we yatunguwe no kutitabira ibyo birori, kuko yabimenye nk’abandi bantu.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Micky yavuze ko nta makuru yari afite mbere y’uko Nyambo yambikwa impeta, ndetse ko adashobora kuvuga impamvu nyayo yatumye atatumirwa cyangwa ataboneka muri uwo muhango.
“Ntabwo navuga ngo ndabizi kubera ko nanjye njya kubibona nabibonye nk’abandi, ariko ntekereza ko bishobora kuba byarabaye nijoro cyane agatekereza ko wenda naniwe kubera ntwite. Ariko ntekereza ko nta mutima mubi.”
Micky yavuze ko kuba abantu benshi baribajije impamvu atagaragaye muri uwo muhango bishingiye ku mubano wa hafi asanzwe afitanye na Nyambo, kuko akunze kumushyigikira mu bikorwa bitandukanye.
Ati: “Impamvu abantu bari kubyibazaho cyane, ahari ni uko bazi ko mu bintu byanjye byose aba ahari kandi ari imbere. Ibyo bituma bibaza impamvu mu bye ntahabonetse.”
Yakomeje asobanura ko amakuru yumvise ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko uwo muhango wari impano Nyambo yatunguwe n’umukunzi we, ndetse agaragaza ko adafitanye umubano wa hafi na Uwiragiye Richard.
Yagize ati: “Gusa nagiye numva ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari umugabo we wamutunguye. Kandi umugabo we ntabwo turi inshuti cyane. Singira nimero ze, na we ntabwo agira izanjye, gusa numva nta bintu bya dange.”
Amakuru y’uko Nyambo Jesca yambitswe impeta yatangiye gukwirakwira mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026, aho byatangajwe ko umukunzi we Uwiragiye Richard yamusabye kuzamubera umugore.
Uwiragiye Richard usanzwe ari umukunzi wa Nyambo akorera ndetse atuye muri Australia, aho bivugwa ko ari na ho amaze igihe akorera ibikorwa bye.
Uyu muhango wabereye mu ibanga rikomeye, kuko bivugwa ko abafataga amafoto n’amashusho bari bake kandi bahawe uburenganzira n’abateguye ibirori, mu rwego rwo kubungabunga umwihariko wabyo.










