Trump yahisemo Michael Jordan, ashinja LeBron kumwanga

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvuga ku mpaka zimaze imyaka myinshi hagati ya LeBron James na Michael Jordan ku bijyanye n’uwaba ari umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mateka ya NBA (GOAT), agaragaza ko ashyigikiye Michael Jordan.

Trump yavuze ko impamvu ahitamo Jordan ari uko ari inshuti ye, ndetse ko bajya bakinana umukino wa Golf.

“Michael Jordan ni inshuti yanjye. Dukinana Golf, ni umuntu mwiza cyane. Ntekereza ko LeBron ashobora kuba agira irondaruhu, cyangwa se wenda ntakunda Trump. Simbizi. Njye nkunda abantu bankunda gusa, ni yo mpamvu nahitamo Michael Jordan nta gushidikanya.”

Aya magambo ya Trump akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho yongeye gukongeza impaka hagati y’abashyigikiye Michael Jordan n’abemera ko LeBron James ari we mukinnyi mwiza wabayeho muri NBA.

Trump na LeBron James bamaze igihe bagaragaza kutavuga rumwe ku bibazo bya politiki n’imibereho y’abaturage muri Amerika.
LeBron yakunze kunenga Trump mu bihe bitandukanye ubwo yari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo impaka ku mukinnyi mwiza w’ibihe byose muri NBA zikomeje, amagambo ya Trump yongeye gutuma iyi ngingo isubira mu mitwe y’abakunzi ba Basketball ku isi hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *