Ikigo cy’Imari cya Kiliziya Gatulika RIM PLC, cyatangije gahunda nshya yiswe Kwihaza, igamije guha inguzanyo abahinzi n’aborozi ku nyungu yo hasi ugereranyije n’izindi nguzanyo.
Ni kenshi hagiye humvikana abaturage, by’umwihariko abagore n’urubyiruko, bagaragaza imbogamizi bahura nazo mu gihe bashaka inguzanyo muri bank bagamije kwiteza imbere.
Zimwe muri izo mbogamizi, harimo kuba inguzanyo baka zisaba inyungu iri hejuru, abandi bagasabwa ingwate kandi ntazo bafite. Izi zikaba ari zimwe mu nzitizi RIM PLC yaje gukemura.

Muragijimana Cedric, umwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko
Muragijimana Cedric, umwe mu rubyiruko ukora ubuhinzi bw’inanasi mu Murenge wa Muko, yabwiye Impuguke.com ko nk’urubyiruko bakunda guhura n’imbogamizi zo kubona ingwate kugira ngo biteza imbere.
Yagize ati”Duhurira ku mbogamizi ijyanye n’ingwate, aho usanga muri bank dufite imishinga myiza, ariko wajya kwaka amafaranga ugasanga ingwate irakubera imbogamizi”.
Muragijimana akomeza avuga ko, kuba RIM PLC yaratekereje kuri gahunda ya kwihaza, imbogamizi bari bafite zivuyeho.
Ati”Uyu mushinga wo kwihaza, uzanye igisubizo ku rubyiruko twari dufite imishinga yagwingiye, kubera ikibazo cy’ingwate. Icyo nakundiye uyu muhsinga nuko harimo nkunganire igamije kudufasha kuri bwa bushobozi bwingwate twajyaga tugira aho miringo irindwi na gatanu ku ijana twishingiwe. Ni umwanya mwiza wo kwagura imishinga yacu no kuyihutisha kuko nta rwitwazo ruhari”.
Umuturage witwa Niyonsenga Cecile, umuturage wo mu Murenge wa Rutare avuga ko iyi gahunda ya RIM PLC, igiye gufasha abagore gukirigita ifaranga.
Ati”Twebwe nk’abagore, akenshi iyo ushaka amafaranga bagusaba ingwate kubera ko icyangombwa kiba kiriho umugabo n’umugore, hanyuma umugabo ntabyumve ariko icyo mbonye cyiza cy’iyi banki nuko batanga nkunganire”.

Niyonsenga Cecile, yashimiye RIM PLC yazanye umushinga KWIHAZA
Niyonsenga akomeza avuga ko agiye guhita agana banki ya Rim PLC binyuze muri uyu mushinga mushya witwa Kwihaza.
Ati”Njyewe nkimara kumva uyu mushinga nuko ngiye guhita nywugana. Nahise mbona ari umushinga mwiza kandi utagoranye kubona inguzanyo”.
Kwihaza Project, ni gahunda igamije guha abahinzi bahinga ibitunguru, inyanya, Avocat,amatunda ,ubworozi bw’amafi n’uburobyi.
Mukamana Beatha, yahumurije abagifite impungenge zo kubona ingwate
Mukamana Beatha, Umukozi w’Ikigo cy’Imari cya RIM PLC ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko uyu mushinga wo Kwihaza, waje uje guha amahirwe abahinzi n’aborozi bahuraga n’imbogamizi mu gushora imari mu bihingwa byatoranyijwe aribyo inyanya, ibitunguru, avoka ,amatunda ndetse n’ubworozi bw’amafi n’uburobyi.
Mukamana yamaze impungenge abantu bose bagifite impungenge zo kubona ingwate.
Yagize ati”Kugeza uyu munsi muri RIM ingwate ntabwo ari imbogamizi. Igikorwa ushoyemo imari ubwacyo gishobora kuba ingwate. Niba ugiye guhinga ukaba udafite umurima, tugufasha kukugurira uwo murima, umurima ukaba ingwate”.

Nzabonimpa Emmanuel, arasaba abaturage kwitabira umushinga mushya wa RIM PLC witwa Kwihaza
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko kuba RIM yaratekereje kuri gahunda y’umwihariko igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ari amahirwe yo gukomeza kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko.
Ati”bigiye kunganira abahinzi batatakaga igishoro muri ibi bikorwa by’ubuhinzi bwibanda ku nyanya, ku butunguru, ubuhinzi bw’avoca n’ibindi ariko hakaza n’ubworozi bw’amafi. Numva rero imbogamizi zajyaga zigaragara mu kunoza ibyo dukora, mu kongera umusaruro hazaga iki ngiki kijyanye n’ubushobozi. Nugushishikariza abaturage bacu kugira ngo bagane RIM bafate inguzanyo ntoya kugira ngo dufatanye kongera umusaruro mu buhinzi bw’ibi bihingwa byibandwaho mu mishanga batera inkunga”.

Uretse uyu mushinga mushya witwa Kwihaza, ikigo cy’Imari RIM PLC, gisanzwe gifite izindi service zo kubitsa no kubikura amafaranga, inguzanyo z’ubwoko butandukanye, zirimo inguzanyo z’ibinyabiziga,inguzanyo z’ubworozi, ubuhinzi butandukanye. Hari kandi gahunda yo kuzigamira umwana wawe kuri koni ya mbikira, konti ya Zamuka rubyiruko, konti izwi ku izina rya Nyungura n’izindi serivise zitandukanye.










