Malipangou yatandukanye na Jamus SC mbere ya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo yatangaje ko yaseshe amasezerano yari ifitanye na myugariro Christian-Theodor Yawanendji-Malipangou ukomoka muri Repubulika ya Centrafrique, mu gihe yiteguraga kwitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026.

Malipangou, wigeze gukinira Gasogi United yo mu Rwanda, yari amaze ibyumweru bitatu yitozanya n’iyi kipe mu mwiherero uri mu Rwanda, aho iri gutegurira iri rushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Nubwo yari amaze iminsi ari mu myitozo hamwe n’abandi bakinnyi, ubuyobozi bwa Jamus SC bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano ye mbere y’uko irushanwa ritangira.

Amakuru yatangajwe n’iyi kipe ntabwo yasobanuye impamvu y’iki cyemezo.

Jamus SC iri mu Itsinda B rya CECAFA Kagame Cup 2026, aho izatangira irushanwa ikina na Singida Black Stars yo muri Tanzania ku wa Gatandatu.

Uyu mukino ni wo uzaba uwa mbere w’iyi kipe muri iri rushanwa ritegerejwe na bens

Yanditswe na Iradukunda Benoit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *