Ukraine yongeye kwibasira ububiko bwa Wildberries mu Burusiya

Ukraine yongeye kugaba ibitero ikoresheje indege zitagira abapilote (drones) ku bubiko bwa sosiyete ya Wildberries, imwe mu zikomeye mu bucuruzi bwo kuri internet mu Burusiya, bikomeretsamo abantu 15.

Ibi bitero byagabwe mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga 2026, byibasira ibigo bibiri bya Wildberries bishinzwe kubika no gukwirakwiza ibicuruzwa, biherereye mu mujyi wa Krasnodar no muri Nevinnomyssk, mu karere ka Stavropol.

Nyuma y’ibi bitero, abakozi bahise bimurwa kugira ngo barindirwe umutekano.

Ni ubwa kabiri mu minsi ine gusa ibikorwa remezo by’iyi sosiyete byibasirwa. Mbere yaho, ku wa Gatandatu, ububiko bwayo bwo mu mijyi ya Tambov na Elektrostal na bwo bwari bwagabweho ibitero, bikaba byavuzwe ko byahitanye abantu umunani.

Uwashinze Wildberries, Tatyana Kim, yavuze ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku bakozi ndetse no ku bikorwa bya sosiyete.

Mu butumwa yanyujije kuri Telegram yagize ati: “Nta magambo yasobanura agahinda gaterwa no kubona abaturage basanzwe n’abakozi bacu bagabwaho ibitero. Tuzakomeza gukora akazi kacu no gukorera abaturage.”

Guverineri w’akarere ka Stavropol, Vladimir Vladimirov, yatangaje ko abantu batanu bakomerekeye mu gitero cyagabwe ku bubiko buri hafi ya Nevinnomyssk, ariko ko bose bahise bahabwa ubuvuzi kandi nta n’umwe byabaye ngombwa ko arara mu bitaro.

Wildberries ni imwe mu masosiyete akomeye mu Burusiya akora ubucuruzi bwo kuri internet, aho icuruza ibicuruzwa bitandukanye birimo imyambaro, inkweto, ibikoresho byo mu rugo n’iby’ikoranabuhanga, ikabigeza ku bakiriya hirya no hino.

Yanditswe na IRADUKUNDA Benoit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *