Safi Madiba na Humble Jizzo bageze i Kigali, aho bakiriwe na mugenzi wabo Nizzo Kaboss, mu rwego rwo gutangira imyiteguro y’igitaramo cya Iwacu Muzika Festival kizabera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.
Aba bahanzi bahoze bagize itsinda rya Urban Boys bagaragaye bishimanye nyuma yo kongera guhurira mu Rwanda, ibintu byakiriwe neza n’abakunzi babo bamaze igihe bifuza kongera kubabona bari ku rubyiniro.

Biteganyijwe ko Urban Boys izasusurutsa abazitabira Iwacu Muzika Festival, igitaramo kizabera mu Karere ka Rubavu, kikaba kimwe mu bihanzwe amaso cyane muri iyi mpeshyi kubera kongera guhuza aba bahanzi batatu bamamaye mu muziki nyarwanda.

Kwamamaza iki gitaramo byatumye abakunzi b’umuziki benshi bagaragaza ko bategerezanyije amatsiko kongera kumva indirimbo zakunzwe za Urban Boys zicurangwa imbonankubone, nyuma y’igihe kinini iri tsinda ridataramira hamwe.
Yanditswe na Benoit Iradukunda










