Police FC yatangaje ko yagiranye amasezerano n’Umutoza mushya ukomoka muri Maroc, Rkyer Jaafar, uzayiyobora mu mwaka w’imikino wa 2026-2027.
Ibi byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, aho yahaye ikaze Rkyer Jaafar nk’umutoza mukuru mushya, asimbuye Ben Moussa, uherutse gusezererwa nyuma yo kutagera ku ntego yari yahawe.
Mu butumwa bwayo, Police FC yagize iti”Twishimiye kwakira umutoza mushya w’Umunya-Maroc, Rkyer Jaafar, wagizwe umutoza mukuru wa Police FC.”
Uyu mutoza aje afite inshingano zo gufasha iyi kipe guhatanira no kwegukana nibura kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, intego yananiwe kugeraho uwo asimbuye.
Rkyer Jaafar azakorana n’umwungiriza we, Bakkali Tahiri Mostafa, na we ukomoka muri Maroc.

Bakkali Tahiri Mostafa, Umutoza wungirije wa POLICE FC
Iri tangazo rije rikurikira izindi mpinduka zakozwe muri Police FC, zirimo no gushyiraho SP Diane Ntakirutimana ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, asimbuye CIP Claudette Umutoni, wari umaze imyaka itatu akora izo

SP Diane Ntakirutimana SG wa police FC
Yanditswe na IRADUKUNDA Benoit










