Perezida Paul Kagame yakiriye Bill Gates washinze akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gates Foundation, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI).
Ibi biganiro byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2026, mu gihe Bill Gates ari mu ruzinduko rw’iminsi mike mu Rwanda rugamije kureba uko inkunga Gates Foundation itanga yagize uruhare mu guteza imbere serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje, impande zombi zagarutse ku buryo ubufatanye bwarushaho kwagurwa, cyane cyane mu mishinga yihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ubuzima n’ubuhinzi bugezweho.

Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Bill Gates yari yasuye ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana ndetse anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashimye uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma y’ayo mahano, avuga ko ari urugero rw’igihugu cyashoye imari mu baturage no mu nzego zacyo.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gates yavuze ko urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kubaka igihugu rutangaje, anashimangira ko ari ngombwa gukomeza kuzirikana abazize Jenoside kugira ngo amateka atazisubira.
Mbere y’uru ruzinduko kandi, Bill Gates yari yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu rwego rw’ubuzima, agaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000 impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 80%, naho impfu z’abagore ziterwa no gutwita no kubyara zigabanukaho 85%. Yavuze ko ibyo byagezweho kubera ishoramari ry’igihe kirekire igihugu cyashyize mu buvuzi bw’ibanze, gushyigikira abajyanama b’ubuzima no kubaka inzego zikomeye zirimo RBC.
Yanditswe na Iradukunda Benoit










