Iran na Amerika bongeye gukozanyaho

Intambara hagati ya Leta Zunze ubumwe za Amerika na Iran ikomeje gufata indi ntera, aho ibitero by’impande zombi bikomeje kwiyongera, bituma havuka impungenge z’uko umutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati ushobora kurushaho kuzamba.

Mu minsi ishize, Amerika yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Iran, ivuga ko byari bigamije kugabanya ubushobozi bw’igisirikare cy’icyo gihugu no kurinda inyungu zayo n’iz’abafatanyabikorwa bayo muri ako karere.

Iran na yo yahise isubiza, itangaza ko yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu bya Kuwait na Bahrain. Ubuyobozi bw’icyo gihugu bwavuze ko buzakomeza kwihorera ku bitero byose buvuga ko byibasira ubusugire bwabwo.

Abasesenguzi bavuga ko inzira ya Hormuz ikomeje kuba intandaro y’ubwumvikane buke hagati y’impande zombi. Iyo nzira inyuramo igice kinini cya peteroli n’ibikomoka kuri yo byoherezwa ku masoko mpuzamahanga, bityo ikibazo cyose kiyibayeho kikagira ingaruka ku bukungu bw’isi.

Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba Amerika na Iran kwirinda gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare, ahubwo bagashaka ibisubizo binyuze mu biganiro.

Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko gukomeza kwiyongera kw’ibitero bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi, ubuhunzi ndetse no guhungabanya ubuhahirane mpuzamahanga, cyane cyane ku bicuruzwa biva mu Karere k’Ikigobe cya Persian.

Mu gihe impande zombi zikomeje kugaragaza ko zititeguye gusubira inyuma, amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze, kubera impungenge z’uko iyi ntambara ishobora gukururira n’ibindi bihugu mu makimbirane yagutse.

yanditswe ba IRADUKUNDA Benoit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *