Leta ya Algeria yatangiye gukoresha indege kabuhariwe ya Beriev Be-200 yakozwe n’uburusiya mu rwego rwo guhangana n’inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’icyo gihugu, nyuma y’aho ubushyuhe bukabije buteye inkongi nyinshi.
Amakuru yatangajwe n’inzego zishinzwe ubutabazi muri Algeria agaragaza ko inkongi zigera kuri 19 zibasiye intara zirimo Sétif, Béjaïa na Saïda, aho zatewe ahanini n’ubushyuhe bukabije n’ikirere cyumye. Abashinzwe kuzimya umuriro bakomeje ibikorwa byo kurengera abaturage, amashyamba n’ibindi bikorwa remezo byugarijwe n’izi nkongi.
Indege ya Beriev Be-200 iri mu ndege zizwi cyane ku Isi zifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro. Ifite ubushobozi bwo gukurura litiro ibihumbi 12 (toni 12) z’amazi mu biyaga, inzuzi cyangwa mu nyanja mu masegonda make. Ubu bushobozi buyifasha kugabanya ubukana bw’inkongi mu buryo bwihuse no korohereza abashinzwe ubutabazi.
Algeria yashoye imari muri izi ndege nyuma y’inkongi zikomeye igihugu cyahuye na zo mu myaka ishize, zateje igihombo gikomeye mu mashyamba, ku mitungo ndetse zigahitana n’ubuzima bw’abantu. Ubuyobozi bw’icyo gihugu buvuga ko gukoresha izi ndege biri mu ngamba zigamije kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza bikomeje kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ubushyuhe bukabije bukomeje kwiyongera mu bihugu byinshi byo mu majyaruguru ya Afurika bushobora gukomeza guteza inkongi z’umuriro, bityo bagasaba ibihugu gushora imari mu buryo bwo gukumira no kuzimya ibi biza mbere y’uko bifata intera nini.


















