DJ Sonia yaciye inkoni izamba kubo yari yafungishije

DJ Sonia yahaye imbabazi abantu babiri bari mubari baratawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kumusebya.

ibi byari byabaye nyuma yo gutabaza avuga ko abangamiwe n’agatsiko k’abantu barenga barindwi bamubuzaga amahoro bakanamuharabika ku mbuga nkoranyambaga, abri bahise batabwa muyri yombi barimo Pizzo Cassien, ‘nyiri Max TV’ n’undi musore ukoresha imbuga nkoranyambaga uzwi nka Kazungu Kaboss, aba uko ari babiri batawe muri yombi, mu gihe abandi bakurikiranywe muri iki kirego, ikibazo cyabo kitarakemuka.

Nyuma y’iminsi Pizzo Cassien na Kazungu Kaboss bamaze bafunze, DJ Sonia yafashe icyemezo cyo kubaha imbabazi, bituma barekurwa barataha.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, DJ Sonia yavuze ko ariwe wafashe icyemezo cyo kubababarira, ati “Ninjye wafashe icyemezo cyo kubababarira. Ni uburyo bwo kubereka ko ntahwanye na bo kandi nta kibi mbifuriza. Mu magambo make ni ukubaruta nubwo bo bampemukiye. Nabahaye imbabazi, ariko byumvikane neza ko ari aba babiri babashije kwitaba ubutabera. Abandi bo ibyabo bizakomeza gukurikiranwa.”

DJ Sonia yavuze ko abona aba babiri yahaye imbabazi barigiye isomo rikomeye mu bihe bamazemo iminsi.

Yakomeje avuga ko n’abandi ataraha imbabazi na bo azazibaha nibaramuka bazimusabye babikuye ku mutima.

Ati “Nibaze bazinsabe. Nimbona koko bazisaba babikuye ku mutima, nzazibaha nta kibazo. Ariko ku rundi ruhande, ntabwo nababarira umuntu utigeze ansaba imbabazi.”

Nubwo DJ Sonia atigeze atangaza amazina y’abandi baregwa muri iyi dosiye, amakuru ahari ahamya ko yareze abantu barindwi bagiye bagaragara mu bikorwa byo kumusebya ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bivuze ko nyuma yo kubabarira aba babiri, hasigaye abandi batanu bagikurikiranwe.

Cassien Pizzo wa MAX TV yababariwe na DJ SONIA wari wamureze kumuharabika

SOURCE: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *