Urukiko rwa Kicukiro rwumvise urubanza rwa Idrissa na Vestine ku mubano w’umwana

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine, asaba ko ategekwa kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse hakazakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hemezwe niba ari se w’umwana.

Idrissa yitabiriye iburanisha ari kumwe n’umunyamategeko we, mu gihe Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umwunganizi we. Iburanisha ryamaze igihe kirenga isaha, impande zombi zitanga ibisobanuro ku busabe bwagejejwe imbere y’Urukiko.

Mu kirego cye, Idrissa yavuze ko kuva umwana avutse atigeze abasha kumubona, nubwo avuga ko yakomeje gusaba ko amwerekwa. Yagaragaje impungenge ko gukomeza gutandukana n’umwana bishobora gutuma kubonana na we birushaho kugorana, cyane ko nyina w’umwana aba mu mahanga.

Ku ruhande rwa Vestine, umwunganizi we yavuze ko kutamwereka umwana byatewe n’impungenge zavutse nyuma y’uko Idrissa agaragaje ko ashaka ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo harebwe niba koko ari se w’umwana.

Uru ruhande ruvuga ko iyo Idrissa yari kuba yemera umwana nk’uwo babyaranye, yari gusaba gusa ko amwerekwa, ariko kuba yarasabye na ADN byatumye habaho impungenge ku bijyanye no kumuhuza n’umwana.

Hari kandi impungenge z’uko amafoto cyangwa amakuru y’umwana ashobora gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ni bimwe mu byatumye uruhande rwa Vestine rwirinda guha Idrissa amafoto y’umwana cyangwa kumuhuza na we.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwateganyije ko ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza ku wa 7 Ukwakira 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *